Back

U Rwanda ni umuturanyi ugutera kwifuza ababyeyi beza- Dr Okello

Umunyarwenya ukomoka muri Uganda Dr Hilary Okello, yatatse u Rwanda avuga ko abona rumeze nk’umuturanyi mwiza utumwa umwana yifuza kugira ababyeyi bameze nk’abo baturanyi.

Dr Okello avuze ibi mu gihe u Rwanda rumaze iminsi mike rutangaje ko ruzakira irushanwa ry’imodoka duto rizwi nka Formular1 (F1) avuga ko u Rwanda ari umuturanyi mwiza.

Yifashishije ubutumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa X ashima u Rwanda anarengurira ku bihugu bituranye na rwo abisaba kurwigiraho. Yagize ati: “U Rwanda ni wa muturanyi utuma wifuza kugira ababyeyi bita cyane ku rugo rwabo.”

Ni amagambo uyu munyarwenya yaherekeresheje amashusho magufi yatangajwe n’abayobora F1, batangaza ko iryo rushanwa rigiye kuzagaruka muri Afurika rikazabera mu Rwanda, ni ho Dr. Okello yashingiye ashima u Rwanda anacira amarenga abayobozi b’Ibihugu bituranye na rwo kurwigiraho kwita ku bihugu byabo nk’uko mu Rwanda bigenda.

Ni ubutumwa abamukurikira bishimiye ndetse banmwe barimo uwitwa Kamari Prince bamubaza igihe azazira gusura u Rwanda mu kumusubiza amubwira ko ari vuba, ati: “Nzaza kubasura mu Kuboza 2026.”

Si ubwa mbere Dr Hilary Okello yumvikanye ashima u Rwanda kuko ubwo yataramiraga muri Gen-Z Comedy i Kigali ku wa 27 Ugushyingo 2025, yavuze ko buri gihe uko agarutse asanga Umujyi wa Kigali warushijeho kuba mwiza, ashimangira ko imihanda yawo irangwa n’isuku n’umutekano, abigarukaho mu buryo bw’urwenya, avuga ko Kigali ituma abashyitsi bitwararika kutajugunya imyanda aho babonye.

Dr Hilary Okello yaherukaga gutaramira mu Rwanda ku wa 27 Ugushyingo 2025, muri Gen-Z Comedy. Mbere yaho, yari yahataramiye ku wa 6 Gashyantare 2025, na bwo muri icyo gitaramo gisanzwe gihuza abanyarwenya bo mu Rwanda no mu mahanga.

Dr Okello yashimye u Rwanda kubera ko ruzakira F1

The full article is being collected. Available text is shown for now.

Back
Share this story

Get the daily newsletter →

Ask globalread.info

AI news & website helper
What would you like to explore?

I can find stories, explain headlines, or help you use globalread.info.

AI can make mistakes. Check the linked sources. Questions are sent to OpenAI.