← globalread.info

makuruki.rw · · 0 views

Share this story

“Joseph Kabila afite amahitamo 2 yonyine” Prof. Paul Kananura

Story illustration

Impuguke muri Politiki ya Kongo Prof Kananura yatangaje ko uwahoze ayobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Joseph Kabila wakatiwe n’inkiko igiha cyo gupfa kuba yarifatanyije n’umutwe wa AFC/M23 bagahinduka ihuriro rishya FRN, yanatangajwe nk’umuyobozi wawo, nta yandi mahitamo yari afite uretse gufata ubutegetsi akikuraho ubusembwa.

Mu Kiganiro cyihariye na Radio “Agasaro Kaburaga” Prof Kananura yagaragaje ko u Rwanda rushobora kungukira muri iri seswa rya AFC/M23 kuko uyu mutwe rwashinjwaga gufasha utakiriho.

Prof Kananura yagize ati “Ni amaburakindi ntacyo ashobora gukora cyindi kugira ngo akomeze kugaragara ku ruhando rwa Politiki, uretse gushinga uyu mutwe wa Politiki yise ihuriro ngobokagihugu, ikindi ni uko Kabila atavuye kutegetsi abishaka.”

Kananura avuga ko ubu Kabila afite ibintu 2 byo gukora “Icya mbere ni uko mu cyumweru kiri imbere ashobora kuba yafashe ubutegetsi i Kinshasa, akikuraho ubusembwa akicara ku ntebe, ubundi akayobora igihugu. Niba bidakunze icya kabiri ni uko yashobora kurwana agafata ahantu hanini hariya mu burasirazuba bwa Kongo akahita igihugu. Icya gatatu nakenyere akomeze arwane igihe nikigera kongo izamumene umutwe.”

Prof Paul Kananura yavuze ko ubu Leta ya Kongo ntawe ifite wo kuganira nawe ndetse ko n’ibiganiro byari byarakozwe mbere ubu bisa n’ibiguye mu mazi. Yemeza kandi ko kuba Leta ya Kongo imufata nk’inyeshyamba bisobanuye ubwabyo ko idashobora kuzigera iganira nawe.

Joseph Kabila yatangajwe nk’umuyobozi w’ihuriro FRN ryasimbuye umutwe wa AFC/ M23 rikagira kandi igisirikare cya ARC. Abashinze FRN bavuga ko intego yabo atari ugushaka umwanya mu butegetsi bwa RDC buriho, ahubwo ko bashaka kongera kubaka igihugu.

Bavuga ko bashaka kubaka igihugu gifite inzego zishobora kurinda abaturage, gutanga ubutabera, kubahiriza ubwenegihugu bw’Abanye-Congo bose no gusaranganya umutungo w’igihugu mu buryo buboneye.

FRN yatangaje kandi ko yifuza guteza imbere ubwiyunge bw’igihugu, korohereza gutahuka mu buryo bwiyubashye kw’impunzi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu buhungiro, ndetse no guha intara uruhare mu byemezo bireba ahazaza h’igihugu.

Izindi wasoma

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Comment *

Name *

Email *

Website

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Notify me of follow-up comments by email.

Notify me of new posts by email.

Δ

Source: makuruki.rw ↗
Share this story

Ask globalread.info

AI news & website helper
What would you like to explore?

I can find stories, explain headlines, or help you use globalread.info.

AI can make mistakes. Check the linked sources. Questions are sent to OpenAI.