Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye ko ibiganiro ku mateka bishingira ku kuri

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye Abanyarwanda bose kugira uruhare mu gusobanurira urubyiruko amateka y’u Rwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagoreka amateka, harimo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ashimangira ko ibiganiro bishingiye ku kuri no mu bwisanzure bifasha gusobanukirwa amateka, komorana ibikomere no gufata ingamba zo kurinda ibyagezweho.
Yabigarutseho ubwo yatangizaga ibiganiro by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa byahuje Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.
Mukantaganzwa yibukije ko aka gace gafite amateka yihariye ajyanye n’abanyapolitiki n’abayobozi b’ingabo bakwirakwije politiki y’ivangura, urwango n’amacakubiri byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko ibi biganiro ari umwanya wo kwigira ku mateka ati “ Ni Umwanya ukomeye wo kwigira ku mateka tuyabwiwe n’abayazi n’abayabayemo, tukareba kure, tukamenya ishyano ry’ahabi twageze, uburanga bw’aheza tugeze dukesha imiyoborere myiza igihugu cyacu gifite kuva FPR Inkotanyi ihagaritse jenoside yakorewe Abatutsi, gusuzuma inzitizi n’ibyonnyi bikituzitiye, tugahagurukira Icya rimwe tubitsinda, twubaka Ejo Heza h’Abanyarwanda.”
Ibi ni ibiganiro bikurikiye ibyabereye mu turere tugize intara y’amajyepfo mu Karere ka Huye hahuriye Uturere twa Huye, Nyanza na Gisagara no mu karere ka Ruhago
Ibiganiro nk’ibi kandi biriho birabera uyu munsi mu Karere ka Rwamagana bihuje Uturere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe. Bizakomereza Musanze hahurire Uturere twa Musanze, Rulindo, Gakenke na Burera; Rubavu hahurire Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero na Rutsiro; Karongi hahurire Karongi, Nyamasheke na Rusizi; Nyamagabe na Nyaruguru bazahurira l Nyamagabe; Huye, Gisagara na Nyanza hahurire Huye. Uturere twa Gicumbi, Nyagatare, Gatsibo, Bugesera n’Umujyi wa Kigali twabikoze tariki 5 Ukwakira.
Izindi wasoma
Leave a Reply Cancel reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *
Comment *
Name *
Email *
Website
Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.
Notify me of follow-up comments by email.
Notify me of new posts by email.
Δ