Insoresore zatemye umugabo ikiganza zigitandukanya n’akaboko
Kamonyi: Umugabo witwa Twibanire Emmanuel w’imyaka 39 yatemwe ukuboko n’insoresore ikiganza kikavaho.
Uru rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Nyenge, Akagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma.
Gitifu w’Umurenge wa Rukoma Mandela Innocent yabwiye UMUSEKE ko Twibanire Emmanuel yahuye n’insoresore 10 ziramufata zitangira kumutema ukuboko kugeza ubwo zigakuyeho ikiganza.
Ati: “Bahuye na Twibanire saa tanu z’ijoro yitahiye iwe mu rugo, ziramutema ikiganza cy’ukuboko kivaho.”
Gitifu avuga ko Inzego z’Ibanze n’iz’Umutekano, ndetse n’iz’ubugenzacyaha zamenye ayo makuru zihutira kujyayo kugira ngo ziramire ubuzima bw’uyu muturage, n’abakekwaho iki cyaha bashyikirizwe Ubushinjacyaha.
Mandela avuga ko Twibanire yahise ajyanwa mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo abaganga bamwiteho, akaba kugeza ubu ariho arwariye.
Mandera avuga ko raporo afite yemeza ko insoresore 8 zikekwaho ubwo bugizi bwa nabi, zamaze gufatwa zikaba zigiye kugezwa mu Butabera.
Akomeza avuga ko babiri muri bo barimo gushakishwa n’inzego zitandukanye, kandi akaba yizeye ko baza gufatwa.
Yavuze ko ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi nk’ubu bwaraye bubaye bigomba guhagarara, kandi ko abaturage bakwiriye gukomeza gutanga amakuru y’ahabera urugomo, kuko Inzego z’Umutekano zihari ngo zikumire ibi bikorwa.
Mu Murenge wa Rukoma hakunze kumvikana urugomo ruterwa n’abantu biganjemo insoresore, bakunze gucukura amabuye y’agaciro mu birombe Leta yahagaritse mu myaka yashize kubera ko bitari byujuje ibisabwa.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi
The full article is being collected. Available text is shown for now.