← globalread.info

Umuseke · 10/11/2026 · 0 views

Share this story

Police FC yagarikiwe i Golgotha

Story illustration

Mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], Police FC yatsindiwe i Nyagatare na Sunrise FC igitego 1-0 mu gihe Gasogi United yavuye kuri Stade Ubworoherane yemye.

Imikino y’umunsi wa kane muri Shampiyona y’u Rwanda, yakomeje kuri iki Cyumweru nyuma y’iyari yabanje guhera ku wa 9 Ukwakira 2026.

Imwe mu makipe akomeje gutanga ubutumwa, ni Sunrise FC itozwa na Banamwana Camarade Issa. Nyuma yo kuvana inota rikomeye kuri Rayon Sports i Kigali, ubu yitsindiye Police FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Nyagatare izwi ku izina rya ‘Golgotha.’

Ni igitego cyatsinzwe na Ntibazonkiza Djuma ku munota wa 75, maze abasore ba Banamwana baragicunga kugeza amanota atatu yuzuye asigaye mu Karere ka Nyagatare.

Indi mikino yabaye:

Amakipe arimo APR FC, Al-Hilal SC na Al-Merriekh SC ndetse n’amakipe bagombaga gukina, ntabwo yakinnye imikino yayo ya Shampiyona kubera kwitegura imikino mpuzamahanga Nyafurika.

UMUSEKE.RW

Golgotha ubundi ni agasozi kaba i Yeruzalemu,aho Yezu yabambiwe.Mu Kilatini bakita i Karuvariyo.Burya Abasilamu ntibemera ko Yezu yabambwe,nkuko batemera ko ariwe Mesiya wadupfiriye.Nyamara ubwe yivugiye ko abatamwemera batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ibi byerekana ko Imana itemera amadini yose,nubwo yo avuga ko yashyizweho n’Imana.Bikaba ariyo mpamvu bible idusaba gusohoka mu madini y’ikinyoma.Nkuko na Yezu yabyerekanye muli Matayo 7:13,14 amadini menshi “ajyana abantu kurimbuka”,aho kubajyana ku buziima bw’iteka. Igitangaje nuko Islam ivuga ko yemera Yesu.Kumwemera ariko utemera ibyo yavuze,cyangwa ukora ibyo yatubujije,urugero gusenga Maliya cyangwa ubutatu,bituma Imana itakwemera.Muli Matayo 4:10,Yezu yadusabye gusenga Se wenyine.

Article image
Article image
Sunrise FC yatsindiye Police FC i Nyagatare
Article image
Bacca na bagenzi be bavuye i Nyagatare nta nota
Article image
Mukura VS yatsinze Amagaju FC bitoreza ku kibuga kimwe
Source: Umuseke ↗
Share this story

Ask globalread.info

AI news & website helper
What would you like to explore?

I can find stories, explain headlines, or help you use globalread.info.

AI can make mistakes. Check the linked sources. Questions are sent to OpenAI.